Uko wahagera

Minisitiri w'Intebe wa Isirayeri Azashyiraho Guverinoma Nshya


Benjamin Netanyahu na Benny Gantz bazakurikirana mu kuyobora guverinoma ya Isirayeri
Benjamin Netanyahu na Benny Gantz bazakurikirana mu kuyobora guverinoma ya Isirayeri

Minisitiri w'intebe wa Isirayeri, Benjamin Netanyahu, azashyiraho guverinoma nshya nyuma y'inzira ndende.

Uyu munsi, inteko ishinga amategeko ya Isirayeri, Knesset, yemeje amasezerano ya Benjamin Netanyahu na Benny Gantz yo gushinga guverinoma y'ubumwe bw'igihugu. Ejo, urukiko rw'ikirenga narwo rwari rwemeje aya masezerano. Rwari rwaregewe n'amashyirahamwe n'amashyaka atandukanye yavugaga ko minisitiri w'intebe Netanyahu adafite uburenganzira bwo kuyobora guverinoma itaha kandi ubucamanza bumukurikiranyeho ibyaha bya ruswa.

Amasezerano amaze ibyumweru bibiri yumvikanyeho na Gantz ateganya ko bamaze gushyiraho iyi guverinoma Netanyahu azabanza kuba minisitiri w'intebe amezi 18, nyuma yaho Gantz nawe akaba umukuru wa guverinoma andi mezi 18 akurikiyeho.

Urukiko rw'ikirenga rwavuze ko rutabona intambamyi mu rwego rw'amategeko zabuza Netanyahu gushyiraho no kuyobora guverinoma. Ariko rwongeraho ngo "uyu mwanzuro w'urukiko ntukuraho uburemera bw'ibyaha akurikirwanyweho." Urubanza rwa Netanyahu rwagombaga kuba rwaratangiye mu kwezi kwa gatatu gushize. Rwimuriwe muri uku kwa gatanu hagati kubera icyorezo cya virusi ya Corona.

Nyuma y'ibyemezo by'urukiko rw'ikirenga na Knesset, Netanyahu na Gantz batangaje ko bazashyiraho guverinoma nshya ku italiki ya 13 y'uku kwezi, ni ukuvuga kuwa gatatu w'icyumweru gitaha. Bazaba bakemuye ikibazo cya politiki cyashoboraga gusubiza Isirayeli mu matora ya kane mu gihe cy'umwaka umwe gusa y'inteko ishinga amategeko, ari nayo ivamo guverinoma na minisitiri w'intebe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG