Uko wahagera

Urwego rwo Kugenzura Imikorere ya Facebook


Sosiyete Facebook yashyizeho bwa mbere urwego rwigenga rwo kuyigenzura rushobora kuvuguruza nyiri Facebook akaba n'umuyobozi mukuru wayo Mark Zuckerberg.

Iyi nama ya mbere na mbere igizwe n'abantu 20, abagore icumi n'abagabo icumi, b'ingeri zitandukanye n'imigabane y'isi itandukanye. Nk'uko Facebook ibivuga, babaye mu bihugu 27 bitandukanye. Bose hamwe bavuga indimi 29 zitandukanye. Barimo impirimbanyi za sosiyete sivili, abahoze ari abategetsi mu bihugu byabo, abantu bahawe igihembo kitiriwe Nobel, abanyamakuru, abanyamategeko barimo abigeze kuba abacamanza.

Inama iyobowe n'itsinda ry'abantu bane: madame Helle Thorning-Schmidt wabaye minisitiri w'intebe wa Danemark kuva mu 2011 kugera mu 2015, madame Catalina Botero-Marino, avoka wo mu gihugu cya Colombiya, Jamal Greene na Michael McConnell, Abanyamerika b'inzobere mu by'amategeko arebana n'itegeko nshinga.

Mu bagize iyi nama harimo Abanyafrika batatu: madame Afia Asantewaa Asare-Kyei ufite ubwenegihugu bw'Afrika y'Epfo na Ghana, avoka, inzobere mu by'uburenganzira bwa muntu, by'umwihariko uburenganzira bw'abategarugoli, uburenganzira bwo kugera ku makuru, n'ubwisanzure bw'itangazamakuru.

Facebook igomba gushyira mu bikorwa nta mpaka nta no kunangira cyangwa andi mananiza ibyemezo by'iyi nama, kandi Facebook ntifite ububasha bwo kwirukana abagize iyi nama. Abakoresha Facebook n'ishami ryayo Instagram nabo bashobora kuregera iyi nama.

Madame Julie Owono, avoka ufite ubweneguhugu bwa Kameruni n'Ubufaransa. Ni umuyobozi mukuru w'ishyirahamwe ridaharanira inyungu ryitwa Internet Sans Frontières, ni ukuvuga Internet itagira imipaka. Ni mwalimu n'umushakashatsi muri kaminuza ikomeye ya Harvard yo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. Ni umwe kandi mu bagize Digital Civil Society (ni ukuvuga sosiyete sivili y'ikoranabuhanga) muri kaminuza ya Stanford yo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. Ari no mu itsinda ryigenga ry'abahanga 24 ryashinze na UNESCO (Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku burezi, umuco na siyansi) rigomba gutanga umushinga w'amahame yagenga ikoranabuhanga.

Uwa gatatu ni Umunyakenya Maina Kiai, avoka uzwi cyane mu byo kurengera uburenganzira bwa muntu. Akuriye ishami rishinzwe ubufatanye no gushyira hamwe mu muryango Human Rights Watch. Maina Kiai kandi yashinze anayobora umuryango witwa InformAction udaharanira inyungu wo kurengera uburenganzira bwa muntu muri Kenya. Yigeze kandi kuba umuyobozi wihariye mu Muryango w'Abibumbye ku burenganzira bwo kwishyira hamwe no gukora amakoraniro mu ituze.

Umuyobozi mukuru wa Facebook, Mark Zuckerberg, yatanze igitekerezo bwa mbere na mbere cyo gushyiraho inama yigenga y'ubugenzuzi mu 2018. Icyo gihe yayigereranyije n'urwego rumeze "nk'urukiko rw'ikirenga." Ishinzwe kugenzura ibintu byose bitangazwa kuri Facebook, imbuga nkoranyambaga iri ku isonga ku isi yose. Bagomba kubyemerera, kubyanga cyangwa kubihanagura, bikurikije amahame y'uburenganzira bwo kuvuga no gutangaza icyo ushaka n'uburenganzira bwa muntu muri rusange.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG