Uko wahagera

Kuryama Wubitse Inda Bishobora Koroshya COVID-19


Umuganga arimo kugerageza kongerera umwuka umurwayi wanduye virusi ya corona mu mujyi wa Boston muri Amerika.
Umuganga arimo kugerageza kongerera umwuka umurwayi wanduye virusi ya corona mu mujyi wa Boston muri Amerika.

Abaganga bamaze igihe bahanganye n’ikiza cya virusi ya Corona muri Amerika baravuga ko, ibyo bazi uyu munsi, iyo babimenye mu ikubitiro bashoboraga gukiza umubare w’abantu benshi mu barenga 54,000 iyo ndwara imaze guhitana mu gihugu.

Kimwe mu bikomeye abo baganga bamaze kwiga ni uburyo bwo korohereza umurwayi kubona umwuka uhagije mu bihaha hatarinze gukoreshwa ibyuma. Ubushakashatsi bakoze bwerekanye ko kuryamisha uwafashwe n’iyo virusi yubitse inda byongera imbaraga z’ibihaha kubona umwuka ukenewe mu guhumeka. Bityo, kubera ko iyo ndwara yicisha kuziba ibihaha, amahirwe yo kubaho akiyongera.

Ubwo bushakashatsi kandi bwagaragaje ko ahakunze kugaragara ubuke bw’ibikoresho mu mavuriro, ubu buryo bushobora gutanga inyunganizi ku byuma byifashishwa mu guhumeka. N'ubwo bishobora kumvikana nk’ikintu cyoroshye, abaganga bavuga ko iyo biza kumenyakana mbere hagateganywa uburyo bizajya bikorwa hirya no hino mu mavuriro hashoboraga kurokoka abantu benshi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG