Uko wahagera

Ubuhanga bwa Skype Burakoreshwa mu Nkiko zo mu Rwanda


I Kigali mu Rwanda hatangijwe ubundi buryo bwo kuburanisha imanza zihutirwa hifashishijwe ikoranabuhanga ku rubuga rwitwa "Skype" ku bafungwa bari mu magereza. Umuvugizi w'inkiko mu Rwanda bwana Harrisson Mutabazi yabwiye Ijwi ry'Amerika ko n'ubwo ubu buryo bukiri mu igeragezwa buzanakomereza mu bindi bice by'igihugu.

Mu kwifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga banyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa Skype umucamanza aba afite mudasobwa imbere ye abafungwa na bo bari muri gereza ya Mageragere yubatse mu nkengero z’umujyi wa Kigali.

Ubu buryo bwifashishijwe kubera icyorezo cya COVID-19 kugeza ubu gisa n’icyahagaritse gahunda zireba ubuzima bw’ibihugu hafi ya bwose. Ubu buryo bwasimbuye ubwari busanzwe bwifashishwa mu bihe bisanzwe kandi bufatwa nk’imwe mu nzira zo kwirinda icyorezo COVID-19 icyarimwe no kugabanya ubucucike mu magereza bwakunze kuharangwa. Nk’uko Bwana Harrison Mutabazi umuvugizi w’inkiko yabisobanuriye Ijwi ry’Amerika.

Ku ikubitiro imanza zasomwe mu igeragezwa ry’ubu buryo ni imanza 16 z’inshinjabyaha ku ngingo y’ifungwa n’ifungurwa na rumwe rwasomwe rwaraburanishijwe mu mizi. Ni imanza urukiko ruvuga ko bamwe bajuririye mu mpera za 2019 zagombye kuba zarasomwe mu kwezi kwa Gatatu ariko ntibyakunda kubera gahunda ya Guma mu rugo yo kwirinda icyorezo COVID-19.

Umuvugizi w’inkiko akavuga ko uretse kuba ubu buryo bwatangirijwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyrugenge mu mujyi wa Kigali burahita bukomereza no hanze y’umurwa mukuru aho ikoranabuhanga rizashoboka.

Ubu buryo bwo kuburanisha imanza hifashishijwe ikoranabuhanga ryo ku rubuga mpuzambaga rwa Skype buje bwunganira ubundi buryo inkiko zari ziherutse gutangiza aho baburanishaga abafungwa bari muri za kasho za police. Ubwo buryo bwa video conference cyangwa iya kure na bwo burakomeje ku bafungwa bari muri za Kasho za polisi.

Inkiko z’u Rwanda zikavuga ko igihe icyorezo COVID-19 cyakomeza ikoranabuhanga ntiribatenguhe bareba niba habaho no gutangira kuburanisha imanza mu mizi hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Ni uburyo bwiza na cyane ko no mu bihe bisanzwe kubera ikoranabuhanga hari services zorohejwe bidasabye kurinda gusiragira mu nkiko.

Gusa hashobora kuzavuka ibibazo kuko no mu bihe bisanzwe mu bice bitandukanye by’igihugu imanza zakunze gusubikwa kubera ibibazo by’ikoranabuhanga buhuza inkiko n’ababuranyi yabaga yanze gufunguka ngo bagere ku madosiye y’imanza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG