Uko wahagera

Mozambique Yemeza ko nta Gace k'Igihugu Kigaruriwe n'Inyeshyamba


Cabo Delgado muri Mozambique

Hashize igihe abantu bafite imbunda bagaba ibitero mu majyaruguru ya Mozambique, by'umwihariko mu ntara ya Cabo Delgado ikize kuri peteroli. Abahanga mu by'umutekano mpuzamahanga babikurikiranira hafi bemeza ko abatera bigaruriye imijyi, imidugudu, n'inyubakwa za leta, bashyiraho amabendera y'umukara n'umweru.

Komanda wa polisi y'igihugu, Bernardino Rafael, yemeza ko ari udutero shuma tw'amabandi. Yabwiye abanyamakuru ko nta hantu na hamwe bigaruriye. Yemeye ariko ko hari aho bikomeye, nko mu ntara ya Mocimboa da Praia, ikize ku mwuka w'ingufu, gaz mu Gifaransa.

Mu ntangiriro, umutwe wiyita Ahlu Sunnah Wa-Jama wabanje kwiyitirira ibitero byo mu majyaruguru ya Mozambique. Muri iyi minsi noneho ni Umutwe wa Leta ya Kislamu uvuga ko ari wo uharwanira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG