Uko wahagera

Mu Rwanda Abakize Covid-19 n'Abarangije Akato Barataha


Aba ni bamwe mu bamaze iminsi mu kato mu karere ka Rusizi.
Aba ni bamwe mu bamaze iminsi mu kato mu karere ka Rusizi.

Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda yatangaje abandi bantu 11 bakirutse virusi ya corona boherejwe mu miryango yabo. Ibi byatumye umubare w'abakize iyo virusi mu gihugu ugera kuri 18, mu gihe abayanduye barenga 110.

Hagati aho, leta yanatangiye gucyura mu miryango abantu bari bamaze igihe mu kato bashyizwemo kubera icyorezo cya virusi ya corona. Mu bataha barimo Abanyarwanda ingamba zo gufunga imipaka zasanze mu bihugu by’amahanga, n’abanyamahanga bafungiweho imipaka bari mu Rwanda.

Kuri site ya Kamembe mu burengerazubwa bw’igihugu abarenga 70 basoje iminsi 14 iteganywa n’amabwiriza ya leta ku birebana no gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo boherejwe mu miryango yabo. Umubare munini ni Abanyarwanda baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu birimo n’umurwa mukuru Kigali. Abatashye baragaragaza akanyamuneza, n'ubwo iminsi ya mbere y’aka kato itaboroheye kuyakira bitewe ahanini no kuba kure y’imiryango.

Iki cyiciro cya mbere cy’abasezerewe mu kato kigizwe ahanini n’abo iyi gahunda yatangiriyeho. Kuri aba batashye mu miryango baravuga ko biteguye gukomeza kubahiriza amabwiriza arebana no gukumira ikwirakwira rya virusi ya corona.

Ku ruhande rw’inzego z’ubuvuzi zakurikiranaga aba batashye mu miryango, zirasaba abo basanze ndetse n’abaturanyi kutabishisha. Muganga Placide Nshizirungu uyobora ibitaro bya Gihundwe yahamagariye abo basanze kutishisha abavuye mu kato.

Inzego z’ubutegetsi mu karere ka Rusizi zivuga ko uyu ari wo mubare munini w’abasezerewe mu kato ingunga imwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG