Uko wahagera

Xavi Wakiniye Barcelona Yateye Inkunga Ibitaro Mu Mujyi We


Xavi Hernandez
Xavi Hernandez

Xavi Hernandez wamenyekanye cyane mu ikipe ya Barcelona n’umugore we Nuria Cunillera batanze inkunga ya miliyoni y’amadolari ku bitaro bivurirwamo abanduye virusi ya corona biri mu mujyi wa Barcelona mu gihugu cya Espagne.

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa twitter, Xavi yanditse ko iyo nkunga igamije gufasha ibikorwa byo guhangana na virusi ya corona.

Espagne iri ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite umubare munini w’abantu bamaze kwicwa na virusi ya corona.

Xavi yagize ati “Nidufatanya twese tuzahashya iyi virusi.”

Muri iyi minsi Xavi atoza ikipe ya Al-Sadd mu gihugu cya Qatar.

Abakinyi nka Lionel Messi, umutoza Pep Guardiola, igihangange muri tennis Rafael Nadal na Paul Gasol ukina muri NBA nabo bamaze gutanga inkunga yo gufasha kurwanya virusi ya corona.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG