Uko wahagera

Injangwe Yanduye Virusi ya Corona mu Bubiligi


Bibaye ubwa mbere, kuva icyorezo cya virusi ya corona cyaduka kivugwa  ku bisimba bibana n’abantu.
Bibaye ubwa mbere, kuva icyorezo cya virusi ya corona cyaduka kivugwa  ku bisimba bibana n’abantu.

Mu Bubiligi, injangwe yagaragayeho indwara ya Virusi ya corona. Bibaye ubwa mbere, kuva icyo icyorezo cyaduka kivugwa ku bisimba bibana n’abantu.

Nkuko byatangajwe kuri uyu wa gatanu n’abayobozi bashinzwe ubuzima mu Bubiligi, iyo njangwe yandujwe virusi ya corona na nyirayo wari uyirwaye.

Abashakashatsi muri kaminuza yo mu mujyi wa Liege babitangaje, bavuga ko iyo njangwe yagarayeho ibimenyetso bya virusi ya corona nko guhumeka nabi.

Abaganga b’amatungo bahise batangira kuyivura. Amakuru akaba avuga ko magingo aya iyo njangwe yatangiye kworoherwa.

Abashashatsi bahamya ko ibikoko bidashobora kwanduza abantu, ko kandi n’abantu kugira ngo banduze amatungo yabo, n'ubwo bwose bishoboka, ariko bitagera ku ntera ikanganye.

Abo bashakashatsi bakomeza bavuga ko n'ubwo bwose injangwe cyangwa se imbwa zishobora kwandura iyo ndwara, ntabwo zishobora kuyanduza umuntu cyagwa se ikindi gikoko.

Umushakashatsi Gilles Salvat yabwiye ikinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa ko kuba iriya njangwe yo mu Bubiligi yarafashwe na virusi ya corona ari ikintu kidasanzwe.

Yari abihereye ku bushakatsi bwakozwe muri Koreya y’epfo no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ku mbwa n’injangwe 4000 mu turere turimo icyorezo cya virusi ya corona, bwemeje ko nta njangwe cyangwa imbwa yayanduye.

Bibabye ubwa mbere, kuva icyorezo cya virusi ya corona cyaduka kivugwa ku bisimba bibana n’abantu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG