Uko wahagera

Mu Rwanda Abanduye Virusi ya Corona Barimo Gukira Bagiye Gutaha


COVID-19
COVID-19

Bamwe mu bantu banduye virusi ya corona bamaze iminsi mu bitaro mu Rwanda bashobora gusezererwa bagasubira mu miryango yabo mu cyumeru gitaha.

Ibyo byavuzwe na ministiri w’ubuzima Daniel Ngamije. Yongeyeho ko benshi muri abo barwayi batarembye.

Hashyize hafi ibyumweru bibiri, mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wanduye virusi ya Corona. Kugeza kuri uyu wa gatanu, mu Rwanda haravugwa abantu 50 banduye iyo virusi.

Ministeri y’ubuzima muri icyo gihugu ikomeje gusaba abantu bose baba bafite aho bahuriye n’abarwayi, ko bakwihutira kugana inzego z’ubuzima kugira ngo bitabweho, harindwa ko bagira n’abandi banduza.

Minisitiri Ngamije yatangaje ko abantu barenga 900 mu bahuye n’abarwayi bamaze gukurikiranwa. Leta ivuga ko abantu bahuye n’abarwayi badakwiye kugira ubwoba kuko iyo bamenyekanye bashyirwa ahantu hizewe, kandi baba babayeho neza.

Mu rwego rwo gukomeza guhangana na virusi ya corona, u Rwanda rwafashe ingamba zo gufunga imipaka keretse ku Banyarwanda bataha n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko.

Abo bose iyo batashye bashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri ahantu hateganyijwe.

Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda burakomezako, ariko ministeri y’ubuzima igasobanura ko ifatanije n’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba bashyizeho ingamba ngo barinde abaturage babo.

Na none leta ikomejekugira inama abaturage kubahiriza amabwiriza yo kuguma mu ngo zabo, hakagenda gusa umuntu ufite impamvu ikomeye mu rwego rwo gukomeza kwirida virusi ya corona.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG