Uko wahagera

Virusi ya Corona Yatumye Osservatore Romano Gihagarara


Papa Fransisiko atanga umugisha areba urubuga rwa Mutagatifu petero rutarimo abantu kubera virusi ya corona.
Papa Fransisiko atanga umugisha areba urubuga rwa Mutagatifu petero rutarimo abantu kubera virusi ya corona.

Ikinyamakuru gisohoka buri munsi i Vaticani, L'Osservatore Romano, cyahagaritse icapiro ryacyo ku ncuro ya gatatu gusa mu myaka 160. Rimwe Papa Fransisiko yigeze kucyita byo gusetsa ikinyamakuru cy’ishyaka

Icyo kinyamakuru cyashinzwe mu mwaka w' 1861, kizakomeza kwandika ku rubuga rwa Interineti. Abenshi mu bakozi bacyo bagera kuri 60, barimo abanyamakuru 20, bazajya bakorera mu ngo zabo nk’uko umwanditsi mukuru wacyo Andrea Monda yabitangaje.

L'Osservatore Romano, cyandika amakuru ajyanye n’uko Vatikani ibona ibiba ku rwego mpuzamahanga n’ibya kiliziya. Mu basomyi bacyo harimo ba ambasaderi benshi bahagarariye ibihugu byabo mu mahanga.

Hazakomeza ariko gusohoka kopi icumi, harimo iya Papa Fransisiko n’uwo yasimbuye Papa Benedigito n’iz’abandi bayobozi bake bo mu rwego rwo hejuru. Izindi zizashyirwa mu bubiko mu bijyanye n’amateka.

Mu mwaka ushize, Umushumba wa Kiriziya Gaturika, Papa Fransisiko yabwiye abanyamakuru ko nta bindi binyamakuru asoma, uretse bibiri gusa, birimo “L’ Osservatore na Rome's Il Messaggero”.

Ni gake icyo kinyamakuru L’Osservatore Romano cyahagaritse gusohora inyandiko mw’icapiro. Yemwe n’igihe Abanazi bo mu Budage bari barigaruriye Roma, mu ntambara ya kabiri y’isi yose nticyafunze.

Cyahagaze kw’itariki ya 20 y’ukwezi kwa cyenda mu 1870, ubwo hari ubushyamirane bwo guhuza Ubutaliyani, Roma yafashwe bituma ububasha bwa kiriziya bukagabanuka by’igihe gito.

Ikindi gihe, ikinyamakuru L'Osservatore Romano cyahagaritse icapiro ni mu 1919, biturutse ku myivumbagatanyo y’abakozi n’ibindi bibazo byari mu Butaliyani nyuma y’intambara ya mbere y’isi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG