Uko wahagera

Umugororwa wa Mbere Wanduye Virusi ya Corona muri Pakistani.


Gereza yo muri Pakistani ni yo ya mbere ivuzwemo virusi ya corona kw'isi
Gereza yo muri Pakistani ni yo ya mbere ivuzwemo virusi ya corona kw'isi

Abategetsi ba Pakistani uyu munsi kuwa kabiri bemeje ko uwo muntu wari yatawe muri yombi, ashinjwa ibiyobyabwenge mu Butaliyani, mbere yo gusubizwa muri Pakistani, yanduye virusi ya corona.

Ubutaliyani bwazahajwe cyane z’icyorezo cya virusi ya corona, aho yatwaye ubuzima bw’abantu 6000. Ni cyo gihugu kandi gifite umubare munini w’abantu banduye.

Uwo mugororwa wanduye virusi ya Corona, afungiye muri gereza ya Lahore icumbikiye abantu 3500. Umubare w’abagororwa n’abakozi baba barahuye n’uwo muntu wanduye, ntiwahise umenyekana.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Pakistani no ku rwego mpuzamahanga yahamagariye abayobozi b’icyo gihugu gukora ibisabwa mu kubuza icyorezo cya virusi ya corona gukwirakwira muri gereza z’igihugu zicumbikiye abagororwa 77000.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG