Uko wahagera

Virusi Ya Corona Yatumye Abarenga Miliyari Batava Mu Mago


Imodoka zabaye nke mu mihanda ya Los Angeles
Imodoka zabaye nke mu mihanda ya Los Angeles

Abantu bagera hafi kuri miliyari imwe ntibari kuva mu ngo zabo mu rwego rwo gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya virusi ya corona.

Ni mu gihe umubare w’abamaze guhitanwa n’iyo virusi umaze kurenga 11,000 hirya no hino ku isi.

Mu mpera z’iki cyumweru za leta zitandukanye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika zategetse abaturage bazo kuguma mu ngo zabo. Icyo cyemezo kimaze no gufatwa mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Iki cyorezo kiyongera umunsi ku munsi mu bihugu hafi ya byose byo ku isi, cyatumye ibihugu bifata ingamba zikomeye zirimo gufunga ahantu hahurira abantu benshi harimo amashuli ndetse bisaba abakozi babishoboye gukorera mu rugo.

Hafi 30 ku ijana ry’Abanyamerika bategetswe kuguma mu mago yabo. Barimo abatuye mu mijyi ikomeye muri icyo gihugu nka New York, Los Angeles na Chicago.

Biteganyijwe ko indi mijyi na za leta nabyo bishobora gukurikiza icyo cyemezo mu minsi ya vuba.

Kuri uyu wa gatandatu, igihugu cy’Ubushinwa cyabonetsemo bwa mbere abantu banduye iyo virusi cyatangaje ko nta bandi bantu bashya gifite bandura iyo virusi.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryavuze ko amakuru aturuka mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa atanga icyizere.

Ubutaliyani ni bwo kuri ubu buvugwamo umubare munini w’abantu bamaze guhitwanwa na virusi ya corona. Kuri uyu wagatu ushize gusa, hapfuye abantu 627. Byatumye umubare w’abamaze gupfa muri icyo gihugu urenga 4,000.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG