Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ravuga ko imvururu zikomeje kwiyongera muri Burkina Faso zituma abantu benshi bahunga ingo zabo mu gihe impunzi zo muri Mali zari zarahahungiye zirimo gusubira iwabo.
Ibitero bigabwa n’abahezanguni baharanira Leta ya Kisilamu, umutwe wa al-Qaeda, ibikorwa by’urugomo rw’abakora ubucuruzi butemewe n’imitwe y’abagizi ba nabi, byose bituma ibintu birushaho kudogera muri Burkina Faso.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi riravuga ko mu minsi 17 ishize abagera ku 14000 bahunze bava mu byabo, bigatuma umubare rusange w’abamaze guhunga ugera ku 780000. HCR iravuga ko abandi bantu 2000 bahungiye muri Mali.
Umuvugizi wa HCR Babar Baloch aravuga ko impunzi z’Abanyamali zari zarahungiye muri Burkina Fasso zirimo gusubira iwabo zivuga ko uko hari haruta muri Burkina Faso
Facebook Forum