Uko wahagera

Minisitiri w'Intebe wa Canada Yishyize mu Kato Kubera Corona


Minisitiri w'intebe Justin Trudeau
Minisitiri w'intebe Justin Trudeau

Muri Canada, ikinyamakuru “The Canadian Press” cyatangaje ko minisitiri w’intebe, Justin Trudeau, n’umugore we bishyize mu kato ku bushake bwabo.

Nk’uko ibiro by’umukuru wa guverinoma byabisobanuye, babitewe n’uko madame Sophie Trudeau yari avuye mu rugendo mu Bwongereza afite ibimenyetso bijya gusa n’ibya COVID-19, birimo kugira umuriro. Yatanze ibizame mu baganga. Ategereje ibisubizo.

Nta bimenyetso bisa n’ibya COVID-19 bigaragara kuri minisitiri w’intebe Trudeau ku giti cye. Ariko, ati: “Ntawamenya. Ibyiza ni ugukorera imuhira kugera igihe ibizame bya madame we bizabonekera.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG