Uko wahagera

Opozisiyo Yishyizwe Hamwe Muri Malawi


Ibyavuye mu matora y'umwaka ushize byakuruye impaka
Ibyavuye mu matora y'umwaka ushize byakuruye impaka

Amashyaka abiri akomeye atavuga rumwe na leta mu gihugu cya Malawi yafashe icyemezo cyo gushyira hamwe agatanga umukandida umwe mu matora y’umukuru w’igihugu azasubirwamo mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Ayo mashyaka ni United Transformation Movement UTM, umukandida waryo yari yaje ku mwanya wa gatatu na Malawi Congress Party umukandida waryo we yari yaje ku mwanya wa kabiri mu matora yabaye umwaka ushize akaza guteshwa agaciro n’urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegeko nshinga.

Mu itangazo ishyaka UTM ryavuze ko, icyo cyemezo bakigezeho mu rwego rwo gushaka guhuza imbaraga kugira ngo bazatsinde umukuru w’igihugu uriho ubu Peter Mutharika.

Ishyaka riri ku butegetsi na ryo mu cyumweru gishize ryatangaje ko rishyigikiwe n’irindi rya United Democratic Front riyobowe na Atupele Muluzi, umuhungu wa Bakili Muluzi wigeze kuyobora Malawi. Iri shyaka ryaje ku mwanya wa kane mu matora.

Amashyaka ari ku isonga akomeje gushakisha abayoboke n’abandi bayashyigikira nyuma yuko urukiko rulinda iremezo ry’itegeko nshinga rutangaje ko kugira ngo umukandida atsindire umwanya w’umukuru w’igihugu agomba nibura kubona amajwi 50 n’ijwi rimwe ku ijana.

Ubusanzwe umukandida wabonaga amajwi menshi nubwo atarenzaga 50 ku ijana yahitaga atsindira kuyobora igihugu.

Mu matora yateshejwe agaciro, perezida Mutharika yari yabonye amajwi 38.5 ku ijana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG