Uko wahagera

Amerika Ntizemerera CPI Gukurikirana Abasirikari Bayo


Ingabo z'Amerika muri Afuganisitani
Ingabo z'Amerika muri Afuganisitani

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mike Pompeo, yatangaje kuri uyu wa kane ko igihugu cye kitazemerera Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga, CPI mu magambo ahinnye y’Igifaransa, gukurikirana abasilikali n’abandi bakozi bayo baba bakekwaho ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu baba barakoze muri Afuganistani.

Pompeo yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru aho akorera i Washington nyuma y’icyemezo cy’abacamanza ba CPI Cyemerera burundu umushinjacyaha warwo gukora anketi zimbitse, zishobora gutuma asohora impapuro zishakisha abakekwaho ibyaha, ku byaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bishobora kuba byarakozwe muri Afuganistani kuva ku “italiki ya mbere y’ukwezi kwa gatanu mu 2003.”

Pompeo yavuze, ati: “Mbega icyemezo gishungura umutima! Ikibazo ni uko cyafashwe n’urwego rwa politiki, rudafite itegeko rirwemera, kandi rutagira urubaza ibyo rukora. Si urukiko ahubwo ni ikinamico gusa.”

Leta zunze ubumwe z’Amerika ntiri mu bihugu bigize CPI. Mike Pompeo yashimangiye ko Amerika izafata “ibyemezo byose bya ngombwa kugirango irengere abaturage bayo.”

Leta zunze ubumwe z’Amerika ntiri mu bihugu bize CPI. Nyamara mu kwezi kwa gatatu mu mwaka ushize w’2019, yafatiye uru Rukiko ibihano bidasanzwe, birimo kwima uruhushya “viza” rwo kwinjira muri Amerika “umuntu wese ushaka gukora anketi ku basilikali bayo.” Muri urwo rwego, Amerika yaburijemo viza ya Fatou Bensouda mu kwezi kwa kane 2019.

Afuganistani yo ni kimwe mu bihugu bigize CPI. Umushinjacyaha Bensouda yahatangiye amaperereza y’ibanze mu 2006. Mu 2016, yatangaje ko aya maperereza yerekanye ko ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara bishobora kuba byarakozwe.

Mu 2017, yasabye urugereko rwa mbere rwa CPI kumuha ububasha bwo gukora amaperereza yimbitse, ashobora gutuma asohora impapuro zishakisha ababikekwaho. Mu kwezi kwa kane 2019, urugereko rwa mbere rwa CPI rwaciye urubanza rwemeza ko gukora anketi ku byaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Afuganistani “bidafitiye inyungu ubutabera.” Umushinjacyaha yarajuriye, urugereko rwo hejuru rumuha ukuri.

Leta zunze ubumwe z’Amerika iri mu ntambara muri Afuganistani kuva mu 2001. Ariko CPI ntishobora gukurikirana ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byaba byarahabaye mbere y’uko rushingwa mu 2002.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG