Uko wahagera

Umujyi wa Sarageb Ugenzurwa n'Ingabo za Siriya


Ingabo z’igihugu cya Siriya zigaruriye umujyi wa Sarageb, umunsi umwe nyuma indege ya gisirikare yaTurukiya ihanuriye indege ebyiri z’intambara za Siriya.

Televiziyo ya Leta ya Siriya yerekaniye kure uko ibisasu byaturikiye mu mujyi wa Sarageb. Igisirikare cya Siriya cyavuze ko cyafashe uwo mujyi hamwe n’umuhanda munini uva mu murwa mukuru I Damasi werekeza mu mujyi wa Aleppo. Television ya Al Jazeera yavuze ko abarwanyi bakomeje gucunga inkengero z’umujyi wa Sarageb, banavuga ko intambara itararangira.

Umusirikare ufite ipeti ryo hejuru mu gisirikare cya Siriya, yabwiye Televiziyo y’icyo gihugu ko ingabo ze zigerageza gufungura umuhanda munini werekeza ku Nyanja. Prezida wa Turikiya Recep Erdogan yavuze ko igisirikare cy’igihugu cye cyasenye ibimodoka byinshi biremereye by’intambara, birimo za burende, ndetse n’ibitwaro bya rutura.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG