Uko wahagera

Intagondwa Yishe Abantu Icyenda mu Budage


Ku mugoroba w’ejo kuwa gatatu mu mujyi wa Hanau mu Budage umugabo w’imyaka 43 witwaje intwaro, yaraye ahitanye abantu icyenda bari bari mu tubari tubiri dutandukanye.

Inzego z’ubugenzacyaha mu Budage zahise zihutira kugera ahabereye ayo marorerwa ngo hatangizwe iperereza mu buryo bwihuse. Mu bavugwa baguye muri icyo gitero, harimo abantu bo mu bwoko bw’Abakurude, hamwe n’abo muri Turukiya.

Nyuma yo kugaba icyi gitero, uyu mugabo w’imyaka 43, hamwe na nyina w’imyaka 72 wasanganywe ibikomere by’amasasu, bombi basanzwe bapfiriye mu nzu babagamo. Uyu mugabo yasize inyandiko y’amapaji 24 na videwo bikubiyemo impamvu avuga ko yakoze aya mahano. Muri iyi nyandiko kandi uyu mugabo yagaragajemo cyane urwango yari afitiye abanyamahanga n’abimukira, ndetse anagaragaza ko yifuza ko ibihugu byiganjemo Abayisilamu byatsembwa bikavaho.

Uwo mujyi wa Hanau uherereye mu birometero 25 uvuye mu mujyi munini wa Frankfurt.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG