Uko wahagera

Umusilikare w'u Rwanda Araregwa Kicwa Umwana w'Imyaka 17


Majoro Godfrey Mudaheranwa
Majoro Godfrey Mudaheranwa

Ubushinjacyaha bwa gisirikare mu Rwanda burasabira Major Godfrey Mudaheranwa gufungwa mu gihe cy'ukwezi mbere y'uko urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi.

Uyu musirikare akurikiranyweho ibyaha byo kwica arashe umwana w'imyaka 17 y'amavuko mu karere ka Gatsibo mu ntangiriro z’uku kwezi.

Bikekwa ko uwo mwana w'umuhungu yazize gutera inda umukobwa w'uwo musirikare. Uregwa ahakana ibyaha agasaba gufungurwa akaburana ari hanze.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bumurega ko mu ijoro ryo ku itariki ebyiri z’ukwa Kabiri saa mbili zegera saa tatu Majoro Mudaheranwa yarashe Sam Gashayija ubwo uwo mwana yari n’abandi bagenzi be babiri.

Bushingiye ku buhamya bw’ababibonye, birakekwa ko muri abo batatu harimo uwaba yari inshuti y’umukobwa w’uregwa kugeza kumutera inda. Mu kurasa Gashayija ngo yamwibeshyeho muri abo batatu atari we wari ugambiriwe kwicwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko amafoto ya nyakwigendera n’impapuro za muganga bigaragaza ko yishwe arashwe. Buvuga ko aho icyaha cyabereye mu murenge wa Gitoki bahatoraguye ibitoyi bisuzumwe n’abahanga bihura n’amwe mu masasu basanze kwa Majoro Mudaheranwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko n’ubwo uregwa mu ibazwa rye yavuze ko icyaha cyabaye yasuye inka ze mu murenge wa Rwimbogo utandukanye n’aho byabereye, umushumba we avuguruza ayo makuru. Kuko ngo yavuze ko Majoro Mudaheranwa yari yasuye inka ze mu ma saa sita z’amanywa.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko imbunda nto yo mu bwoko bwa masotela yarashishije ntaho bigaragara ko yanditse mu bitabo nk’uko amategeko yo gutunga imbunda abisobanura.

Bugasanga kumufungura by’agateganyo bishobora kubangamira imigendekere y’urubanza kuko ngo ashobora kotsa igitutu abatangabuhamya. Bugasaba ko yaba afunzwe mu minsi 30 mbere y’urubanza mu mizi.

Yiregura Majoro Mudaheranwa yahakanye ibyaha byombi maze avuga ko atari kwica arashe Gashayija kuko ngo ntibaziranye nta n’icyo bapfaga cyaributume amurasa.

Avuga ko umunsi icyaha cyabereyeho mu gitondo yari yagiye gusura umwana we wiga i Kibungo nijoro ngo yari mu nka ze Rwimbogo.

Ku ngingo yo gutunga imbunda n’amasasu binyuranyije n’amategeko Majoro Mudaheranwa yabwiye urukiko ko aheruka gutunga imbunda izwi nka masotera mu 2003. Gusa ntiyabashije kumvisha inteko iburanisha impamvu avuga ko yasubije imbunda ntatange n’amasasu yayo.

Majoro Mudaheranwa yasabye ko urukiko rwakoresha ubushishozi maze agafungurwa by’agateganyo akajya kwita ku mfubyi kuko nta wundi wazitaho.

Umucamanza yanzuye ko azatangaza icyemezo ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo ry’uregwa ku itariki ya 25 z’uku kwezi kwa kabiri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG