Uko wahagera

Nyanzi Washinjwaga Gutuka Perezida Museveni Yarekuwe


Stella Nyanzi mu rukiko
Stella Nyanzi mu rukiko

Urukiko mu gihugu cya Uganda rwategetse ko impirimbambyi akaba n'umwalimu wa kaminuza Stella Nyanzi wari umaze hafi imyaka ibiri afunzwe azira gutuka umukuru w'igihugu arekurwa.

Umucamanza w’urukiko rukuru yatesheje agaciro icyemezo cy'urukiko rw'ibanze gifunga madamu Nyanzi.

Nyanzi yari yarakatiwe n’urukiko rw’ibanze muri icyo gihugu mu mwaka wa 2018 rumaze kumuhamya ibyaha byo kwibasira umukuru w’igihugu kuri interneti no gukoresha amagambo asesereza avuga kuri perezida Museveni n’umubyeyi we. Icyo gihe rwamukatiye gufungwa amezi 18 ariko ajuririra icyo cyemezo.

Umucamanza Peter Adonyo asuzuma ubujurire bwa madamu Nyanzi yavuze ko urwo rukiko nta bubasha rwari rufite rwo kumuburanisha, ategeka ko icyemezo cyarwo gikuweho kubera ko kidakurikije amategeko bityo ko agomba guhita arekurwa.

Yanavuze kandi ko ubushinjacyaha bwananiwe kugaragaza ibimenyetso simusiga bihamya uregwa icyaha.

Stella Nyanzi wari mu rukiko yishimiye uwo mwanzuro ariko yibaza impamvu yari amaze igihe kingana gityo afunze. Yashinje inkiko z’ibanze muri Uganda kubangamira uburenganzira bugenwa n’Itegeko Nshinga.

Hashize akanya gato avuze ayo magambo, humvikanye urusaku rw’amasasu y’abacungagereza batatanya abantu bari batangiye kuba benshi aho.

Icyo gihe bahise bongera baramufata bamushyira mu modoka y’imfungwa bamusubiza muri gereza.

Bitegerejwe ko bari kumurekura bamaze kuzuza ibya ngombwa bitegetswe mu gihe kitarenga amasaha 24.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG