Uko wahagera

USA Mu Nzira Zo Guhamya Umubano na Senegal, Angola na Etiyopiya


Ministiri Mike Pompeo n'umufasha we Susan Pompeo mu berekeza mu gihugu cya Senegal.
Ministiri Mike Pompeo n'umufasha we Susan Pompeo mu berekeza mu gihugu cya Senegal.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangiye uruzinduko rw’akazi ku mugabane w’Afurika.

Kuri uyu wa gatandatu ministiri Mike Pompeo ni bwo yageze mu gihugu cya Senegal aho biteganyijwe ko ari bugirane ibiganiro na Perezida Macky Sall. Ibyo biganiro biribanda ku bufatanye mu by’umutekano no kurushaho gutsura umubano mu by’ubucuruzi hagati y’ibyo bihugu uko ari bibiri.

Avugana n’itangazamakuru, ministiri Pompeo yavuze ko Amerika ifata Senegal nka kimwe mu bihugu bimaze kwimakaza umuco demokarasi mu karere k’Afurika y’uburengerazuba. Yongeyeho ko ashishikajwe no gukomeza umubano n’ubucuti n’icyo gihugu hagamijwe kubaka amahoro n’umutekano mu burengerazuba bw’Afurika no ku isi yose muri rusange.

Kuva mu mwaka wa 2014, Amerika imaze guha Senegal inkunga mu by’umutekano ifite agaciro ka miliyoni 106 z’amadolari. Iyo nkunga igaragarira mu bikorwa byo gutoza, guhugura no guha ibikoresho inzego z’umutekano za Senegal kugirango zishobore guhangana n’ibibazo bishobora guterwa n’imitwe y’iterabwoba iherereye mu karere Senegal irimo.

Ministiri Pompeo azava muri Senegal yerekeza mu gihugu cya Angola kuwa mbere, aho azava ajya muri Etiyopiya.

Muri Angola biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na Perezida Joao Lourenco, aho azamugaragariza ubushake bw’Amerika mu gufasha Angola guhangana n’ibibazo birimo ruswa no gufasha icyo gihugu mu nzira kirimo zo kubaka demokarasi ihamye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG