Uko wahagera

Abasirikari Batanu ba Nijeriya Bahitanwe n'Igitero cy'Intagondwa


Leta ya Bornoyabayemo ibitero byinshi by'umutwe wa Kislamu
Leta ya Bornoyabayemo ibitero byinshi by'umutwe wa Kislamu

Muri Nijeriya, Umutwe wa Kislamu muri Afurika y’uburengerazuba wagabye ibitero bitandukanye muri iyi minsi ku bigo bya gisirikari mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu. Wahitanye abasirikari ba leta batanu.

Igitero cya mbere, ejobundi kuwa mbere ni mugoroba, cyabaye ahitwa Tungushe, hafi y’umujyi wa Maiduguri, umurwa mukuru wa leta ya Borno. Abakigabye bahavuye bajya ahitwa Gajiganna.

Muri icyo gihe, ikindi gitero cyarimo kiba ku kindi kigo cya gisirikari ahitwa Rann, hafi y’umupaka wa Nijeriya na Kameruni. Leta ivuga ko n’abaterabwoba b’uyu mutwe washibutse kuri Boko Haram bishwe mu mirwano, ariko ntisobanura umubare wabo.

Naho ku cyumweru gishize, abaturage 30 barishwe, bamwe batwitswe ari bazima, ahitwa Auno, hafi ya Maiduguri. Kugeza ubu nta mutwe uriyitirira iki gitero.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG