Umuyobozi wa Palestine Mahmoud Abbas yamaganye umushinga w’amasezerano y’amahoro hagati y’igihugu cye na Israyeli uheretse gushyirwa ahagarara na Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Ageza ijambo ku kanama k’amahoro n’umutekano k’umuryango w’abibumbye, Abbas yahamagariye ibihugu byose kudaha agaciro ayo masezerano.
Yavuze ko ayo masezerano ari amayeri y’Amerika na Israheli yo gusibanganya no kwibagiza isi ikibazo cy’akarengane cya Palestine.
Yavuze ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zidakwiye gukomeza zonyine kuba umuhuza mu bibazo byabo na Israyeli.
Yasabye ko habaho itsinda ry’abahuza bagizwe na Leta zunze ubumwe z’America, Uburusiya, umuryango w’ibihugu by’Ubulayi n’umuryango w’abibumbye.
Ambasaderi w’Amerika mu muryango w’abibumbye Kelly Craft we asanga uwo mushinga w’amasezerano y’amahoro ari mwiza kandi ko ukemura byinshi mu bibazo biri hagati ya Palestine na Israyeli
Facebook Forum