Uko wahagera

Igitero cy'Intagondwa Cyahitanye Abantu 30 muri Burkina Faso


Ikarita ya Burkina Faso
Ikarita ya Burkina Faso

Muri Burkina Faso, ubuyobozi bw’icyo gihugu bwatangaje ko abantu bagera kuri 30 biciwe mu gitero, gikekwa ko cyagabwe n’umutwe w’intagondwa z’Abisilamu. Igitero cyo ku wa gatandatu cyagabwe mu gace k’amajyaruguru y’igihugu ahitwa Silgadji cyabaye nyuma y’ikindi cyari cyagabwe mu tundi duce tubiri tw’igihugu kihahitana abasivili 32.

Iki gihugu gikennye cyakomeje kuyogozwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro iturutse mu bihugu by’ibituranyi nka Mali na Nijeri kuva mu mwaka 2015. Ibi bitero byahitanye ibihumbi byinshi by’abantu, abarenga ibihumbi 500 bakurwa mu byabo, nubwo umubare munini w’ingabo z’Ubufaransa, Amerika, hamwe n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe amahoro zabaga zihari zirebera.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG