Uko wahagera

ONU Iramagana Ubwicanyi Bwahitanye Abantu 35 Muri Sudani


Umuryango w’Abibumbye uramagana ubwicanyi bwahitanye abantu 32 abandi 25 barakomereka mu gace ka Abyei ku mupaka uhuza Sudani na Sudani y’epfo.

Uwo muryango wasabye ko hakorwa ibishoboka byose kugirango amahoro n’ituze bigaruke. Icyo gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro bishe abantu, bakanatwika amazu menshi ku mudugudu wa Kolom utuwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abadinka.

Umuvugizi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubutabazi Jens Laerke yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ibyo bitero byatumye abaturage benshi bahunga.

Birakekwa ko abo bantu bishwe n’aborozi b’abarabu bo mu bwoko bwa ba Misseriya bo muri Sudani.

Ubushyamirane nk’ubu hagati y’amoko bwaherukaga mu kwezi kwa 11 umwaka ushize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG