Uko wahagera

U Rwanda Ruraburira Abajya Mu Bushinwa ku Cyorezo Coronavirus


Diane Gashumba, Ministiri w'ubuzima
Diane Gashumba, Ministiri w'ubuzima

Leta y'u Rwanda iraburira abanyarwanda bajya mu gihugu cy'Ubushinwa kwirinda umujyi wa Wuhan wagaragayemo icyorezo cya Coronavirus.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Minisitiri w'Ubuzima Diane Gashumba yavuze ko hari impungenge ko uwajya muri uwo mujyi yakwandura icyo cyorezo kugeza ubu kitarabonerwa urukingo.

Madamu Gashumba avuga ko kimwe mu biranga icyo cyorezo ari ibicurane bya hato na hato ndetse n’umuriro mwinshi.

Umujyi wa Wuhan Coronavirus yagaragayemo ubu uri mu kato. Ministiri Gashumba agaheraho asaba abanyarwanda bajya mu Bushinwa kwirinda uwo mujyi ndetse no gukomeza gukaza ingamba z’isuku.

Uretse ubu butumwa bureba igihugu nk’u Rwanda muri rusange kuri iyi ndwara ya Coronavirus, u Rwanda ruvuga ko rwanaganirije abafite mu nshingano gutwara abagenzi mu ndege. Byose ngo bigamije kureba uburyo bahangana n’iki cyorezo kitaragera ku mugabane wa Afurika.

Zaba inzego z’abikorera mu Rwanda ndetse n’izifite mu nshingano ibikorwa by’ubukerarugendo zumvikanisha ko aya makuru kuri iki cyorezo azazifasha kucyirinda. Zigatangaza ko ziri gukoranira bya hafi kugira ngo hatagira uwakwibasirwa n’iki cyorezo kugeza ubu bivugwa ko kitarabonerwa urukingo.

Ku rundi ruhande bishobora kuzamura icyoba n’urwikekwe ku bacuruzi b’Abanyarwanda baranguraga ibicuruzwa mu gihugu cy’Ubushinwa. Ni mu gihe Ubushinwa bushyirwa mu bihugu bya mbere bicuruzanya n’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda ikavuga ko ntawe yakumiriye mu buhahirane n’igihugu cy’Ubushinwa ahubwo ko icyo bagomba kwirinda ari ukujya mu mujyi wa Wuhan.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG