Uko wahagera

Ubushinwa Bwafashe Ingamba zo Gukumira Coronavirus


Abakozi bo mu bitaro bya Wuhan mu Bushinwa barimo kwita ku murwayi

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryishimiye icyemezo cyafashwe n’igihugu cy’Ubushinwa cyo guhagarika by’agateganyo ingendo zose ziva cyangwa zijya mu mujyi wa Wuhan kubera icyorezo cy’indwara ya coranovirus. Biri mu rwego rwo kugikumira.

Umuyobozi wa OMS Tedros Adhanom, yavuze ko uyu mujyi wa Wuhan utuwe n’abantu bagera kuri miliyoni 11 uri mu kato ariko akato gakwiriye mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Yongeyeho ko bizagabanya kuba icyo cyorezo cyakwirakwizwa. Abantu bagera kuri 500 ni bo bamaze kwandura iyi ndwara, naho 17 bo imaze kubahitana.

Icyo cyorezo kandi kimaze no kugera mu bindi bihugu nka Thailande, Ubuyapani, Koreya y’epfo, Tayiwani ndetse na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ubushinwa bwagiriye inama abaturage babwo kwambara ibitambaro bipfuka ku mazuru no ku minwa no kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi.

Indi mijyi ibiri yo mu Bushinwa, Huanggang na Ezhou, na yo yafashe izi ngamba zo gukumira iki cyorezo.

Icyegeranyo cyakozwe kuri iki cyorezo cyerekana ko umubare w’abo cyahitanye mu mwaka 2003 uri hejuru cyane, ugereranije n’uyu mwaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG