Uko wahagera

Imyigaragambyo Irwanya Guverinoma Nshya Yatangiye muri Libani


Muri Libani, uyu munsi hadutse indi myigaragambyo nyuma gato y’ishyirwaho rya Leta nshya igiye guhangana n’ikibazo gikomeye cy’ubukungu na ruswa. Nyuma y’imyigaragambyo yari imaze hafi amezi atatu muri icyo gihugu, abigaragambya uyu munsi bavuze ko ministri w’intebe, Hassan Diab, afitanye imikoranire ya hafi n’umutwe wa Hezbollah wiganjemo abasilamu b’Abashiyite. Basobanura ko kubera iyo mpamvu bafite ubwoba ko inkunga y’amahanga yahagarara. Abigaragambya kandi barinubira ko abakozi bo mu biro bya Ministri w’intebe batigenga nk’uko bigomba. Bivugwa ko muri Guvernoma haburamo umucyo.

Ministri w’intebe wa Libani yashyizeho Guverinoma ye nyuma y’uko umutwe wa Hezbolah n’abawuri inyuma bemeranijwe mu maguru mashya kurangiza ikibazo cy’imyenda igihugu kirimo. Ministri w’intebe Diab w’imyaka 60 y’amavuko ni umwarimu muri Kaminuza ‘American University” iri Beirut.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG