Uko wahagera

Rwanda: Urubanza rwa Callixte Nsabimana Rwatangiye mu Mizi


Igipolisi cyo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) Kirinda Major Sankara
Igipolisi cyo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) Kirinda Major Sankara

Kuri uyu wa Gatanu urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka mu Rwanda rwatangiye kuburanisha Nsabimana Callixte bakunze kwita ‘Major Sankara’. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burarega ibyaha 17 uyu wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umucamanza yabanje gusuzuma inzitizi y’umushinjacyaha yo kumenya niba Callixte Nsabimana bakunze kwita Major Sankara yaburanira hamwe na bamwe mu basirikare Bavugwa ko batorotse igisirikare cya RDF bakiyunga ku gisirikare cy’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda cyangwa se niba imanza zombi zatandukanywa.

Umushinjacyaha Bwana Bonaventure Ruberwa yavuze ko habayeho kuganira n’ubushinjacyaha bwa gisirikare basanga abasirikare barimo Private Dieudone Muhire baburana ukwabo aho kuburanishirizwa hamwe na Major Sankara. Yabwiye umucamanza ko nta cyaha na kimwe mu byo bakurikiranyweho bahuriyeho n’ubwo bombi bari mu mutwe wa FLN. Asaba ko imanza zakomereza mu nkiko zaregewemo.

Ubushinjacyaha burega Major Sankara ko ingabo yavugiraga zagabye ibitero mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru zikica bamwe abandi zikabakomeretsa, zigasahura zikanangiza ibindi bintu. Bunamurega igitero cyo muri Nyamagabe ku Kitabi cyatwitse imodoka eshanu kigahitana batandatu abandi kikabafata bugwate. Buvuga ko ibyo byose yabyigambaga ku maradiyo mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga ahamagarira abasore n’inkumi guhaguruka bakanga ubutegetsi buriho avuga ko buri mu maboko y’agatsiko.

Ntacyo umwunganira yari yavuga ariko mu ncamake y’urukiko ku myanzuro rufite, Me Moise Nkundabarashi yasabye ko urukiko rwazashingira ku kwemera ibyaha kwe no kuba atararuhije ubutabera maze rukazamugabanyiriza ibihano mu icarubanza. Byitezwe ko mu iburanisha ritaha ubushinjacyaha ari bwo buzakomezanya ijambo. Buzagaragaza ibimenyetso bishimangira ibyaha 17 bumurega hanyuma abone gufata ijambo.

Niba nta gihindutse urubanza rwazakomeza ku itariki ya 28/ 02 uyu mwaka wa 2020.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG