Uko wahagera

Abashinjacyaha b'Abadepite Barindwi Bazashinja Perezida Trump


Umuobozi w'inteko ishinga amategeko y'Amerika Nancy Pelosi.
Umuobozi w'inteko ishinga amategeko y'Amerika Nancy Pelosi.

Umuyobozi w’Umutwe w’Abadepite w’inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Nancy Pelosi, yatangaje amazina y’abadepite barindwi bazaba abashinjacyaha mu rubanza rwa "Impeachment" ya Perezida Trump muri Sena.

Iri tsinda rigizwe n’abadepite barindwi bose mu ishyaka ry’Abademokarate. Rikuriwe na Depite Adam Schiff, wo muri leta ya California (asanzwe ayobora Komite y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe inzego z’ubutasi). Ririmo kandi Depite Jerry Nadler, wo muri leta ya New York (asanzwe akuriye Komite ishinzwe inzego z’ubutabera), Zoe Lofgren wo muri Calfornia, Hakeem Jeffries wo muri New York, Val Demings wo muri Florida, Jason Crow wo muri Colorado na Sylvia Garcia wo muri Texas.

Nk’uko ababisesengura babisobanura, aba “bashinjacyaha” ni bake ugereranyije na 13 bari bahagarariye Umutwe w’Abadepite mu rubanza rwa Perezida Bill Clinton mu 1999. Baturuka kandi mu moko atandukanye kandi ni abagabo n’abagore ubagereranyije n’aba bo mu 1999 bose bari Abazungu n’abagabo gusa. Ku gicamunsi, iri tsinda ry’abadepite rirageza ikirego kuri Sena ku mugaragaro.

Perezida Trump aregwa gukoresha umwanya w’umukuru w’igihugu mu nyungu ze bwite, no gutambamira imikorere y’inteko ishinga amategeko. Perezida Trump we avuga ko nta cyaha yakoze. We ntaratangaza itsinda ry’abavoka bazamuburanira muri Sena.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG