Uko wahagera

Komisiyo y'Ubutabera Yemeje Ikirego kuri Perezida Trump


Depite Jerry Nadler ni Umuyobozi wa Komisiyo y'Ubutabera y'Inteko ishinga Amategeko y'Amerika
Depite Jerry Nadler ni Umuyobozi wa Komisiyo y'Ubutabera y'Inteko ishinga Amategeko y'Amerika

Komite ishinzwe inzego z’ubutabera mu Mutwe w’Abadepite w’inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yemeje ikirego kuri Perezida Trump.

Itora ryerekanye ko hagati y’Abademokarate n’Abarepubulikani hari umurongo ntarengwa. Abademokarate 23 bari mu nama bose batoye “Yego.” Naho Abarepubulikani 17 bari bayicayemo batora “Oya.”

Umwe mu bakozi b’ubunyamabanga buhoraho yahamagaraga buri mudepite, uyu nawe akavuga uko atoye, maze umunyamabanga agasubiramo neza, nyuma atanga umwanzuro.

Kubera ubwiganze bw’Abademokarate, ikirego cyemejwe. Bityo, Komite ishinzwe inzego z’ubutabera igiye kugishyikiriza Umutwe w’Abadepite wose kugirango ucyemeze burundu. Uzatora mu cyumweru gitaha. Nawo n'ucyemeza, kizahita kijya muri Sena izacira urubanza Perezida Trump.

Itora ntiryamaze n’iminota icumi. Ryabaye abadepite bose 40 ba Komite ishinzwe inzego z’ubutabera bijimye cyane mu maso. Ejo, umunsi wose kugera mu gicuku, bari biriwe mu mpaka ndende zishyushye cyane ariko mu bwubahane, Abademokarate bavuga ko ibimenyetso ari byinshi bihamya ibyaha Perezida Trump, naho Abarepubulikani bashimangira ko ari umwere. Ku mpande zombi, bose banze kuva ku izima, batandukana gutyo. Uyu munsi, bateranye baje gukora itora byonyine gusa.

Ku bahanga mu bya politiki ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, uyu munsi nawo winjiye mu mateka kubera ko Trump abaye perezida wa kane uhamijwe ibyaha na Komite ishinzwe inzego z’ubutabera mu Mutwe w’Abadepite w’inteko ishinga amategeko y’Amerika, nyuma ya Andrew Johnson mu 1868, Bill Clinton mu 1998, na Richard Nixon mu 1974.

Usibye Nixon weguye mbere y’uko Umutwe w’Abadepite umuhamya ibyaha, Johnson na Clinton bo baraburanye muri Sena, ibagira abere. Trump ashobora kuba perezida wa gatatu uburanishijwe na Sena. Urubanza ruzaba mu kwezi kwa mbere kuje, nk’uko umukuru w’Abarepubulikani muri Sena, Mitch McConnell, yabitangaje ejobundi kuwa gatatu.

Perezida Trump ashinjwa ibyaha bibili: gukoresha nabi umwanya w’umukuru w’igihugu mu nyungu ze bwite no gutambamira imikorere y’inteko ishinga amategeko.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Tomasi Kamilindi wakurikiranye iyi nkuru ni we uyitugezaho.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:56 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG