Uko wahagera

USA: FBI Yakurikije Amategeko Itangiza Iperereza ku Burusiya


Umugenzuzi mukuru mu bushikiranganji bw'ubutungane Michael Horowitz ariko yishura ibibazo vy'akanama ka sena kajejwe ubutungane. Washington, itariki 11/12/2019.
Umugenzuzi mukuru mu bushikiranganji bw'ubutungane Michael Horowitz ariko yishura ibibazo vy'akanama ka sena kajejwe ubutungane. Washington, itariki 11/12/2019.

Umugenzuzi mukuru wa minisiteri y’ubutabera, Michael Horowitz, arimo aratanga ubuhamya imbere ya Komite ishinzwe inzego z’ubutabera. Arasobanuro imyanzuro yagezeho muri anketi yakoze ku bikorwa bya FBI, ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha, byo guperereza ukwivanga kw’Uburusiya mu matora yo mu 2016 muri Leta zunze ubumwe bw’Amerika.

Michael Horowitz yasobanuye ko yasanze amaperereza ya FBI yanyuze mu nzira zose zemewe n’amategeko kandi ko muri anketi ye bwite atigeze abona ukubogama mu bya politiki ku bakozi ba FBI bari bashinzwe aya maperereza. Binyuranije n’ibyo Perezida Donald Trump adahwema kuvuga ngo “abakoze aya maperereza barabogamye cyane mu bya politiki, kandi ko aya maperereza ari uguhiga umuvubyi wabujije imvura kugwa, kugirango bamukure ku butegetsi.”

Michael Horowitz arimo aratanga ubuhamya nyuma yo gutangaza icyegeranyo cye ejobundi kuwa mbere. Kikimara gusohoka, minisitiri w’ubutabera, William Barr, umukuriye, ntiyemeye imyanzuro ye. Yaravuze ngo “FBI yarenze ku nshingano zayo bikabije, kandi ko imyitwarire yayo idashobora kwihanganirwa.” Naho Perezida Trump yavuze ko yasanze mu cyegeranyo cya Michael Horowitz “ibimenyetso biremereye cyane byo kumukura ku butegetsi kurusha uko yabikekaga.”

FBI yatangiye amaperereza yayo mu kwezi kwa kalindwi mu 2016 ku kwivanga k’Uburusiya mu matora. Perezida Trump amaze kuyatsinda yakomeje kuvuga ko FBI yamunekaga kugirango imutsindishe. Ni ho hakomotse mu kwa gatatu 2018 anketi z’umugenzuzi mukuru wa minisiteri y’ubutabera, Michael Horowitz, ku mikorere ya FBI. FBI iri muri minisiteri y’ubutabera.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG