Uko wahagera

Leta y’u Rwanda Yagiranye Amasezerano na Paris Saint Germain


Kuri uyu wa gatatu tariki 4 Ukuboza 2019 Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe y’umupira w’amaguru Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Ibi byakozwe mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda, gukurura ba mukerarugendo n’abashoramari ku ruhande rumwe, no gufasha Paris saint Germain kurushaho kwamamara ku rundi ruhande.

Impande zombi ziratangaza ko zizungukira muri aya masezerano y’ubufatanye bushingiye ku muco n’ubugeni, guharanira kugera ku isonga no guteza imbere umupira w’amaguru. Ku rubuga rwa twitter rw’Ikigo Gishinzwe Iterambere mu Rwanda RDB hari ubutumwa bugira buti Uyu munsi u Rwanda na Paris Saint Germain bagiranye amasezerano y’ubufatanye agamije gushishikariza abatuye hirya no hino ku isi kumenya iterambere igihugu cyacu kirimo kugeraho no kurigiramo uruhare”.

Ikinyamakuru le Figaro cyo mu Bufaransa cyandika ko aya masezerano atangizwa ku mugaragararo ku mukino wa Paris Saint Germain na FC Nantes kuri uyu wa gatatu.

Aya masezerano avuga ko abakinnyi ba Paris Saint Germain bazajya bambara imyenda yanditseho “Visit Rwanda” mu gihe barimo kwitoza no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’umukino. Ibirango byamamaza u Rwanda bizajya bigaragara no ku mbuga nkoranyambaga za Paris Saint Germain ndetse no ku kibuga nyirizina. Binyuze muri aya masezerano kandi icyayi cy’u Rwanda kigiye gutangira gucuruzwa mu runywero rwo kuri Stade Parc des Princes.

Marc Armstrong ushinzwe ibirebana n’ubufatanye muri Paris Saint Germain atangaza ko bafite inyungu muri iyi gahunda. Ati “Dushimishijwe no kwakira u Rwanda mu muryango wacu wa Paris Saint Germain. Ubu bufatanye buzadufasha kurushaho gushinga imizi muri Afurika bityo umubare w’abakunzi bacu kuri uwo mugabane wiyongere. Nta gushidikanya kandi ko ibi bizongera umuvuduko w’iterambere ry’u Rwanda rikaboneraho gukurura n’andi mahanga”.

Mu minsi iri imbere bamwe mu bakinnyi b’ibihangange n’abakanyujijejo muri Paris Saint Geramain bazatangira gusura u Rwanda.

Si ubwa mbere Leta y’u Rwanda isinyana amasezerano n’ikipe y’igihangange kuko guhera umwaka ushize iki gihugu cyahaye ikipe y’Arsenal yo mu Bwongereza akayabo ka miliyoni 30 z’amapawundi (pounds) kugira ngo iyi kipe ijye yamamaza gahunda ya Visit Rwanda

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG