Uko wahagera

USA: Impuguke Ziravuguruzanya ku Biteganwa n'Itegeko Nshinga


Abarimu bane bigisha amategeko muri za kaminuza zitandukanye ni bo batanze ubuhamya
Abarimu bane bigisha amategeko muri za kaminuza zitandukanye ni bo batanze ubuhamya

Mu nzu Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika (Congress) ikoreramo, kuri uyu wa gatatu, abarimu bane mu by’amategeko baturuka muri za kaminuza enye zitandukanye batanze ubuhamya imbere ya Komite ishinzwe inzego z’ubutabera. Ubuhamya bwabo bwatambukaga no kuri televisiziyo zo mu gihugu.

Umwe, Jonathan Turley, yahamagajwe n’Abarepubulikani. Yigisha muri Kaminuza George Washington. Yavuze ati: “Kuki mwihuta cyane?" Yemeza ko “Gushaka kurega Perezida Trump ari ikosa. Ati: “Sinshatse kuvuga ko Perezida Trump ari mu kuri. Ahubwo iyi Nteko irimo ihutisha anketi cyane. Irirengagiza urwego rwa gatatu rw’ubutegetsi, urwego rw’ubucamanza. Iyo inzego nshingamategeko na nyubahirizategeko zitumvikana zisunga urw’ubucamanza rukabakiranura. Kuki mwe ibyo murega Perezida Trump mutabanza kubaza ubucamanza niba ari ibyaha koko niba mushaka kumurega? Ko ari ho ibyo mumukekaho byagira ireme, byagirirwa icyizere!”

Abandi batatu, Noah Feldman (kaminuza ya Havard), Pamela Karlan (Kaminuza Stanford), na Michael Gerhardt (Kaminuza ya leta ya North Carolina), batumijwe n’Abademokarate.

Iyo urebye neza, bashimangiye ibyo Abademokarate bari babitezeho. Bose bahurije hamwe bavuga ko “Perezida Trump yitwara nk’umwami utarebwa n’amategeko, ntavugirwamo.” Bo bemeza ko Perezida Trump yakoze ibyaha biremereye, biteganijwe mu itegeko nshinga, agomba kuryozwa. Bavuze ibya ruswa, gukoresha nabi umwanya w’umukuru w’igihugu mu nyungu ze bwite za politiki.

Kuri Porofeseri Noah Feldman, “niba Trump ataryojwe ibyaha akekwaho, ntituzaba tugifite demokarasi.” Yongeyeho ati, “niba ibyaha Trump akekwaho bitamuhama ngo akurwe ku butegetsi, nta bindi byaha byazashinjwa undi muperezida mu bihe biri imbere”

Komite ishinzwe inzego z’ubutebera yiganjemo abadepite b’ishyaka ry’Abademokarate. Yatumiye Perezida Trump w’Umurepubulikani n’abamwunganira mu by’amategeko nabo kuza kwibariza abatangabuhamya. Ariko umujyanama wa Trump mu by’amategeko yarayandikiye avuga ko batabizamo. Yasobanuye ko “amaperereza abogamye,” nk’uko Perezida Trump nawe ubwe ahora abivuga.

Iyi Komite yatangiye kumva abatangabuhamya imaze kubona imyanzuro ya Komite ishinzwe inzego z’iperereza mu Mutwe w’Abadepite wa Congress. Yemeza ko nta gushidikanya ko Perezida Trump yakoresheje umwanya w’umukuru w’igihugu mu nyungu ze bwite za politiki. Komite ishinzwe inzego z’ubutabera ni yo izandika umushinga w’ibirego kuri Perezida Trump niramuka ibonye ibimenyetso bifatika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG