Uko wahagera

Nteziryayo Yagizwe Perezida Mushya w'Urukiko rw'Ikirenga mu Rwanda


Bwana Faustin Nteziryayo Perezida w'urukiko rw'ikirenga
Bwana Faustin Nteziryayo Perezida w'urukiko rw'ikirenga

Kuva kuri uyu wa Gatatu u Rwanda rufite Perezida w'urukiko rw'ikirenga mushya. Bwana Faustin Nteziryayo asimbuye Prof Sam Rugege wagiye kuri uwo mwanya kuva mu 2011.

Itangazo ryaturutse mu biro bya perezida rimushyiraho rigira riti "Ashingiye ku bubasha ahabwa n'itegeko nshinga ryo mu 2003 nk'uko ryavuguruwe kugeza mu mwaka wa 2015, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4/12/2019, umukuru w'u Rwanda Paul Kagame yashyize Bwana Faustin Nteziryayo ku mwanya wa Perezida w'urukiko rw'ikirenga."

Nteziryayo yari asanzwe ari umucamanza mukuru mu rukiko rw’umuryango w'Afurika y’uburasirazuba. Yigeze kandi kuba ministiri w'ubutabera w'u Rwanda.

Umukuru w'u Rwanda kandi yagize Madamu Therese Mukamulisa, visi perezida w'urukiko rw'ikirenga. Uyu we yari asanzwe ari visi perezida w’Urukiko rw’Ubujurire. Asimbuye kuri uyu mwanya Madamu Sylvie Zainab Kayitesi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG