Uko wahagera

Babiri Bishwe muri Kongo Bakekwa Gukorana n'Inyeshyamba za ADF


Abaturage batwitse ibiro bya ONU i Beni
Abaturage batwitse ibiro bya ONU i Beni

Mu gace ka Beni mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo haravugwa ubwicanyi bwahitanye abantu babiri bashinjwa gukorana n'umutwe w'inyeshyamba wa ADF ushamikiye ku mitwe y'iterabwoba ya kiyisilamu.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by'Abafransa AFP avuga ko abo bantu bishwe n'abaturage bitewe n'umujinya bamaranye w'ubwicanyi bashinga inyeshyamba za ADF. Bavuga ko izo nyeshyamba zimaze kwica hafi abasivili 100 mu ntara ya Ituri.

Ubwo bwicanyi bubaye mu gihe umuyobozi w'ingabo za ONU Jean-Pierre Lacroix yari mu karere nyuma y'iminsi habaye imyigaragambyo yamagana izo ngabo. Abaturage barazishinja kurebera ubwicanyi.

Iyo myigaragambyo yaguyemo abantu barindwi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG