Uko wahagera

Umuryango wa OTAN Witeguye Kwizihiza Imyaka 70


James Foggo ni Amiral mu ngabo z'Amerika
James Foggo ni Amiral mu ngabo z'Amerika

Abayobozi mu muryango wa OTAN, baritegura inama y’iminsi ibiri, kuwa kabiri. Ni iyo kwibuka isabukuru y’imyaka 70 ishize hashyizweho urwo rugaga. Cyakora hari umwuka mubi wiyongera hagati y’abanyamuryango ku buryo bishobora gutuma ibirori bidahabwa agaciro bikwiye.

Intambara ikomeje kubera muri Siriya hamwe n’Uburusiya bukomeje gutera ubwoba bishobora kuba kidobya mu nama. Hamwe n’abagize umuryango wa OTAN, Amerika na Turukiya byari hafi gusakirana mu majyaruguru ya Siriya mu kwezi gushize. Ibyo byahangayikishije uwo muryango.

Ibihugu biri mu rugaga rwa OTAN bivuga ko byaba byiza Turukiya iri mu muryango aho kuba hanze yawo.

Ubulayi bukomeje kubona Uburusiya nka kimwe mu bihugu bihungabanya umutekano nyuma y’uko mu mwaka wa 2014, icyo gihugu cyigaruriye intara Crimea yahoze ari iya Ukraine. Uburusiya bukomeje n’ibikorwa by’ubutasi, ibitero bigabwa hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga no gukwiza impuha. Byavuzwe n’umunyamabanga mukuru wa OTAN Jens Stoltenberg muri iki cyumweru.

OTAN ifite icyizere cy’uko ibyo yagezeho ari ibyo kwishimirwa mu gihe abayobozi bazaba bateraniye muri iyo sabukuru y’imyaka 70 umuryango umaze ushinzwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG