Uko wahagera

USA: Iperereza Kuri Perezida Trump mu Kanama k'Ubutabera k'Inteko


Uyu ni Jerrold Nadler, umuyobozi w'akanama gashinzwe ubutabera k'Inteko Ishinga Amategeko y'Amerika.
Uyu ni Jerrold Nadler, umuyobozi w'akanama gashinzwe ubutabera k'Inteko Ishinga Amategeko y'Amerika.

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yamenye ko hari umuntu watanze amakuru mu ibanga ku mikoranire ye na Ukraine mbere yuko arekura hafi miliyoni $400 y’inkunga mu bya gisirikare yari yafatiriye. Ibi byatangajwe ejo n’ikinyamakuru The New York Times.

Iki kinyamakuru gisobanura ko hari abantu babiri basobanukiwe neza iby’icyo kibazo, cyemeza ko abanyamategeko bo muri Prezidansi y’Amerika babwiye Trump iby’icyo kirego mu kwezi kwa munani ubwo bageragezaga kureba niba bakigeza ku Nteko Ishinga Amategeko.

Iryo sibaniro ni ryo ryavuyemo iby’ibanze bisuzumwa mu iperereza Inteko Ishinga Amategeko ikora kuri Perezida Trump. Abadepite bakiriye ikirego mu kwezi kwa cyenda bahita babishyira ku mugaragaro.

Kuva icyo gihe, akanama gashinzwe iperereza mu Nteko Ishinga amategeko kayobowe n’Abademocrate kamaze kumva ubuhamya mu ruhame no mu muhezo butangwa n’abadiplomate, abigeze kuba muri iyo myanya n’abandi bakozi bo mu rwego rwo hejuru batandukanye.

Iperereza ryabo rirasuzuma niba Perezida Trump yarafatiriye inkunga yari igenewe Ukraine agamije gushyira igitutu kuri Perezida w’icyo gihugu, Volodymyr Zelenskiy, kugira ngo akore iperereza kuri Joe Biden ushobora kuzaba umukandida bahanganye mu matora yo mu 2020.

Akanama gashinzwe ubutabera mu nteko ishinga amategeko ejo ku wa kabiri katangaje ko taliki 4 z’ukwezi kwa cumi n’abiri ari bwo kazatangira kujya impaka ku ngingo zirebana n’ivanwa ku butegetsi ry’umukuru w’igihugu mu nteko rusange.

Aka kanama k’ubutabera ni ko kagomba gufata umwanzuro kuri icyo kibazo. Ako kanama kandi katumiye Perezida Trump n’abamwunganira kuza gukurikira imirimo yako kuri uwo munsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG