Uko wahagera

Perezida Trump Yasezeye New York Yimukira muri Leta ya Florida


Amazu ya Perezida Trump mu mugi wa Palm Beach muri leta ya Florida.
Amazu ya Perezida Trump mu mugi wa Palm Beach muri leta ya Florida.

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko atakiri umuturage wa Leta ya New York. Byabanje gutangazwa n’ikinyamakuru The New York Times nyuma aza kubyemeza mu butumwa bunyuranye yanditse ejo kuwa kane ku rubuga rwe rwa Twitter.

Trump yavuze ko yiyemeje gutura burundu mu mugi wa Palm Beach uri muri Leta ya Florida. Yanditse avuga ko yafashwe nabi n’abayobozi bo mu nzego za politiki z’umugi wa New York na Leta yaho kandi yishyura imisoro ibarirwa muri miliyoni z’amadolari buri mwaka.

Umubare nyawo w’imisoro Trump yishyuye nturamenyekana kuko yanze gutanga amakuru arebana na yo.

Guverineri wa leta ya New York, Andrew Cuomo, asa n’utahangayikishijwe n’uko Trump yimutse. Yandika ku rubuga rwa Twitter, yavuze ko bamukize kandi ko nta misoro bigaragara ko yahishyuye.

Ababikurikiranira hafi barasanga kuba Trump avuye muri leta ya New York akimukira muri Florida bishobora kuba biterwa n’imisoro iri ku rugero rwo hasi akurikiyeyo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG