Uko wahagera

USA: Liyetona Koloneli Vindman Yabeshyuje Inyandiko za Perezidanse


Liyetona Koloneli Vindman ageze ku ngoro y'inama ishinga amategeko agiye gutanga ubuhamya ku byo yumvise muri Perezidansi y'Amerika (29/10/2019)
Liyetona Koloneli Vindman ageze ku ngoro y'inama ishinga amategeko agiye gutanga ubuhamya ku byo yumvise muri Perezidansi y'Amerika (29/10/2019)

Amaperereza kuri Perezida Trump muri Congress, inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, umutwe w’abadepite: uyu munsi, abakozi babili ba minisiteri y’ububanyi n’amahanga barimo baratanga ubuhamya bwabo. Catherine Croft na Christopher Anderson ni abajyanama bakuru ku birebana n’igihugu cya Ukraine.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yari yabujije Catherine Croft kujya mu nteko ishinga amategeko. Komite y’umutwe w’abadepite ishinzwe inzego z’ubutasi yahise imuha itegeko ryo kwitaba.

Catherine Croft na Christopher Anderson batanze ubuhamya umunsi umwe nyuma y’umusilikali mukuru wo mu ngabo zirwanira ku butaka, Liyetona Koloneli Alexander Vindman, umuyobozi w’ishami rishinzwe Ukraine mu biro by’umujyanama wa Perezida Trump mu by’umutekano.

Liyetona Koloneli Vindman ari mu bategetsi bakurikiye ikiganiro cya Perezida Trump na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, ku italiki ya 25 y’ukwa karindwi gushize. Yabwiye abakora amaperereza kuri Perezida Trump ko iki kiganiro cyamuteye impungenge, ati: “Ndumva bidakwiye ko umukuru w’igihugu cyacu asaba leta y’ikindi gihugu kora anketi ku muturage wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.”

Iki kiganiro cya Perezida Trump na Perezida Zelenskiy ni cyo inteko irimo ikoraho amaperereza. Ashobora kuvamo ikirego muri Sena biramutse bibaye impamo ko Perezida Trump yasabye mugenzi we wa Ukraine gukora anketi za ruswa kuri Joe Biden, wahoze ari visi-perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG