Uko wahagera

Rwanda: Minisitiri Gashumba Azasobanurira Inkiko Ibyo Gupima Imirambo?


Minisitiri w'ubuzima mu Rwanda Dr. Diane Gashumba
Minisitiri w'ubuzima mu Rwanda Dr. Diane Gashumba

Abanyamategeko bunganira bwana Drake Mugisha basabye urukiko gutumiza ministre w’ubuzima agasobanura icyo yashingiyeho agena abaganga bakemangwaho ubumenyi mu gupima imirambo hagamijwe kumenya icyateye urupfu.

Ni mu rubanza raporo ya muganga yemeje ko uregwa yishe anize umugore Maggie Mutesi. Ariko abamwunganira bagasaba ko iyo raporo yateshwa agaciro kuko ngo abayikoze batabifitemo ubumenyi buhagije.

Ibi aba banyamategeko bunganira bwana Drake Mugisha babisabye kubera impaka z’urudaca zikomeje kuzamuka. Zirashingira ku kizamini cyakozwe n’umuganga Prof Kyokunda Lynette Tumwine ku murambo wa Nyakwigendera Pastor Maggie Mutesi hagamijwe kumenya icyateje urupfu rwe.

Urugaga rw'abaganga n'abavuzi b'amenyo mu Rwanda rwo rwamaze kwemerera urukiko ko n'ubwo abaganga bapima imirambo nta n'umwe wabyize unabizobereyemo.

Me Florida Kabasinga umwe mu bamwunganira yibukije ko urugaga rw’abaganga n’abavuzi b’amenyo rwemereye urukiko ko nta muganga n’umwe u Rwanda rugira wize ibyo gupima umurambo agamije kumenya icyateye urupfu. Yumvikanishije ko ari ibintu bisaba ubuhanga bwihariye. Yavuze ko n’ubwo uru rubanza rwadindiye igikenewe ari ugutanga ubutabera buboneye.

Yavuuze ko ibyakozwe n’abaganga batatu bashyizweho na ministre w’ubuzima n’umuntu usanzwe yabikora.Abo ni Dr Gervais Ntakirutimana wo mu bitaro bikuru bya Kaminuza CHUK, Dr Thierry Zawadi Muvunyi wo mu bitaro bya gisirikare biri I Kanombe na Dr Francois Xavier Hakizimana wo mu bitaro bya Kacyiru bemeje ko raporo yakozwe na Dr Kyokunda Lynette Tumwine ku rupfu rwa Mutesi ari nta makemwa.

Ubushinjacyaha buhagarariwe na Bwana Fastin Mukunzi na mugenzi we bwavuze ko ibisabwa n’aba banyamategeko bagombye kumenya n’impamvu babisaba. Bwavuze ko ministre w’ubuzima atari we wagatumijwe mu nkiko kuko ngo abaganga bashyizweho n’ubuyobozi bw’ibitaro bakoreramo.

Abunganira uregwa bavuga ko gutanga umucyo mu rubanza rwe byagirira n’akamaro ahandi bakeka ko habayeho akarengane gashingiye ku bizamini byakozwe ku mirambo mu buryo urugaga rwita bwo kwiyaranja bikifashishwa nk’ibimenyetso mu nkiko.

Umucamanza yanzuye ko mu mpera z’ukwezi gutaha ari bwo azatangaza icyemezo kuri izi mpaka. Bwana Drake Mugisha we akomeje gufungwa ubuzima bwe bwose aregwa kwiyicira umugore we Pastor Maggie Mutesi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG