Uko wahagera

Abasivili 15 Biciwe mu Majyaruguru ya Burkina Faso


Ikarita ya Burkina Faso
Ikarita ya Burkina Faso

Abasivili 15 biciwe mu majyaruguru ya Burkina Faso mu mpera z’iki cyumweru. Byavuzwe kuri uyu wa mbere n’abashinzwe umutekano hamwe n’abahatuye.

Umwe mu bashinzwe umutekano yagize ati: “Imirambo 11 yabonetse ku cyumweru mu gitondo ku muhanda uva Pobe-Mengao werekeza Petelbongo. Iyo mirambo ishobora kuba ari iy’abantu bari bashimuswe n’abo mu mutwe w’iterabwoba umunsi umwe mbere yaho ku muhanda Pobe-Mengao.

Ni cyo gitero giherutse kugwamo abantu benshi muri icyo gihugu gikennye cyo mu burengerazuba bw’Afurika mu rugamba gihanganyemo n’intagondwa za kiyisilamu zivumbuye.

Indi mirambo ine yabonetse nyuma nk’uko amakuru aturuka mu karere mu mujyi uri mu bilometero 25 uvuye Pobe-Mengao abitangaza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG