Uko wahagera

Uburusiya Burifuza Gukaza Umurego mu Mubano n'Afurika


Vladimir Poutine atangiza inama mu mujyi wa Sochi
Vladimir Poutine atangiza inama mu mujyi wa Sochi

Perezida w’Uburusiya Vladmir Poutine uyu munsi yatangije inama yo mu rwego rwo hejuru igamije kongera ubutwererane n’Afurika .

Mu ijambo yabwiye abahagarariye ibihugu byose by’Afurika uko ari 54 bateraniye mu mujyi wa Sochi uri ku nkengero z’inyanja y’umukara, yumvikanishije ko yifuza ko ubuhahirane butanga umusaruro wa miliyari 20 z’amadolari buri mwaka bwakwikuba incuro ebyiri mu myaka ine cyangwa itanu iri imbere. Uburusiya bwakuriyeho ibihugu by’Afurika umwenda ungana na Miliyari 20 z’amadolari.

Perezida Poutine yakiye kuri uyu wa gatatu abakuru b’ibihugu by’Afurika banyuranye. Abo barimo Cyril Ramaphosa w’Afurika y’epfo wishimiye igikorwa cy’Uburusiya cyo gutsura umubano n’Afuruka. Poutine kandi yakiriye Ministiri w’intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed amushimira igihembo cy’Amahoro cya Nobel aheruka guhabwa.

Mu gihe cy’iminsi ibiri, intumwa ziteraniye mu mugi wa Sochi zizaba zitegura amasezerano zizahasinyira, zungurane inama ku ikoranabuhanga rya nukleyeri, ndetse no ku icukurwa ry’amabuye y’agaciro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG