Uko wahagera

USA: Ubuhamya bw'Umukozi Mukuru wa Pentagon Burategerejwe


Laura Cooper ni we muyobozi mukuru muri ministeri y'ingabo ushinzwe ibibazo bya Ukraine n'Uburusiya
Laura Cooper ni we muyobozi mukuru muri ministeri y'ingabo ushinzwe ibibazo bya Ukraine n'Uburusiya

Muri Amerika, uwungirije Visi Minisitiri w’Ingabo ushinzwe Uburusiya, Ukraine, n’umugabane w’Aziya n’Uburayi, Laura Cooper, ari mu nteko ishinga amategeko aho agomba gutanga ubuhamya mu muhezo ku iperereza ku byaha Perezida Donald Trump akekwaho, byatuma aregwa, akaburana, byamuhama agakurwa ku butegetsi.

Hitezwe ko Laura Cooper ari buvuge ku byerekeye miliyoni 250 z'amadolari z’inkunga igenewe igisirikare cya Ukraine yari yafatiriwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu. Ibyo n'ubwo Ministeri y’Ingabo y’Amerika yashimangiraga ko igomba gutangwa.

Ubuhamya bwe bubaye nyuma y’umunsi umwe uwari ukuriye Ambasade y’Amerika muri Ukraine, Bill Taylor, abwiye inteko ishinga amategeko ko ibiro bya Perezida Trump yagombaga gutanga inkunga y’igisirikare cya Ukraine, ari uko perezida w’iki gihugu abanje kwemera ku mugaragaro ko kizakora iperereza kuri Joe Biden wahoze ari Visi perezida w’Amerika hamwe n’umuhungu we.

Joe Biden ni we bikekwa ko ashobora kuzaba kandida w’ishyaka ry’Abademokrate, wahangana na Perezida Trump mu matora y’umwaka utaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG