Uko wahagera

Imirambo y'Abantu 39 Yabonetse mu Ikamyo i Londres


Polisi yo mu Bwongereza yavumbuye imirambo y’abantu 39 mu ikamyo. Yavuze ko abatabazi b’ahitwa Waterglade Industrial Park mu birometero 32 uvuye i Londres mu murwa mukuru ari bo babanje kubona iyo mirambo.

Abakozi b’iperereza baratekereza ko iyo kamyo yaturutse muri Bulgaria ikinjira mu Bwongereza inyuze ahitwa Holyhead muri Wales mu mpera z’icyumweru gishize. Umugabo w’imyaka 25 wo muri Ireland ya ruguru wari utwaye iyo kamyo yatawe muri yombi akekwaho icyaha cy’ubwicanyi.

Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yasohoye itangazo avuga ko yababajwe cyane n’ibyabaye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG