Uko wahagera

ONU Iranenga Misiri Kubangamira Uburenganzira bwa Muntu


Ravina Shamdasani ni umuvugizi w’ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu
Ravina Shamdasani ni umuvugizi w’ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu

Kuri uyu wa Gatanu Umuryango w’Abibumbye (ONU) wanenze igihugu cya Misiri kubera ibikorwa byo guta muri yombi abaharanira uburenganzira bwa muntu. ONU isaba ubutegetsi gukora iperereza vuba na bwangu ku makuru y’uko abashinzwe inzego z’umutekano baba barabakoreye iyicarubozo igihe bari bafunzwe.

Bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu bagize uruhare mu mpinduramatwara ya politike yabaye muri iko gihugu mu mwaka wa 2011, baherutse gutabwa muri yombi. Abo barimo n’umunyamakuru Esraa Abdel Fattah na Alaa Abdel Fattah uzwi cyane mu Misiri. Umuryango w’Abibumbye kandi uvuga ko Alaa Adbel Fattah n’umwunganizi we mu mategeko, Mohamed el-Baqer, nawe watawe muri yombi, bose baregwa kuba mu bagize umutwe w’iterabwoba no kuwutera inkunga y’amafaranga.

Avugira i Geneve mu Busuwisi, Ravina Shamdasani umuvugizi w’ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu yongeye gushimangirira imbere y’ abanyamakuru ko abantu bafite uburenganzira bwo kwigaragambya mu mahoro no kuvuga ibitekerezo byabo. Muri ibyo harimo no kubinyuza ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko gukora ibyo bidakwiriye gutuma bafatwa cyangwa bafungwa uretse no kuba baregwa ibyaha bikomeye nko gufatanya n’imitwe y’iterabwoba cyangwa gukwiza impuha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG