Uko wahagera

USA: Abadepite Bashinja Perezidansi Gutambamira Iperereza


Depite Adam Schiff ni we uyobora Komite y'inteko ishinga amategeko, umutwe w'abadepite, ishinzwe inzego z'iperereza z'Amerika
Depite Adam Schiff ni we uyobora Komite y'inteko ishinga amategeko, umutwe w'abadepite, ishinzwe inzego z'iperereza z'Amerika

Depite Adam Schiff, umuyobozi wa komite y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe inzego z’iperereza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko ikirego cyo kutambamira inshingano inteko ishinga amategeko ihabwa n’itegeko nshinga kigenda kirushaho kugira ingufu. Iyo komite ni imwe mu zikora anketi kuri Perezida Donald Trump,

Ibyo abivuze nyuma y'uko abayobozi bakuru muri guverinema ya perezida Trump bakomeje kwanga kwitaba izo komite no gutanga amakuru basabwa. Visi Perezida Mike Pence na Rudy Giuliani, avoka bwite wa Perezida Trump, bari mu baheruka kwandikira inteko bayimenyesha ko batazubahiriza ibyo basabwe.

Ibiro bya Visi Perezida Pence bivuga ko bitemera ayo maperereza kuko bisanga abayokora barihaye ububasha mu buryo budafututse. John Sale, wunganira Rudy Giuliani we asanga ayo maperereza aciye ukubiri n’amahame y’itegeko nshinga. Minisiteri y’ingabo nayo yandikiye izo komite z’inteko izimenyesha ko itazabaha ibyo basaba kubera impamvu iyo ministeri ivuga zijyanye n’amategeko.

Izo komite uko ari eshatu zirakora iperereza ku ruhare rwa perezida Trump mu kotsa igitutu leta ya Ukraine kugirango ikore anketi zo gusebya no guharabika umunyapolitiki Joe Biden, wigeze kuba visi-perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika. Biden ari mu bahatarinra tike yo kuzaba umukandida w’ishyaka ry’Abademokarate ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Kuri uyu wa Kane, izo komite zirumva ubuhamya bwa Micheal McKinley wari umujyanama wa ministiri w’ububanyi n’amahanga Mike Pompeo. Uwo McKinley yeguye kuri iyo mirimo mu cyumweru gishize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG