Uko wahagera

FDLR na RUD Urunana Bahakana Ibitero bya Musanze mu Rwanda


Abo ni abantu polisi y'u Rwanda yerekanye ko yataye muri yombi
Abo ni abantu polisi y'u Rwanda yerekanye ko yataye muri yombi

Imitwe y’ingabo za FDLR kimwe na RUD-Urunana isanzwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, irahakana ko nta ruhare yagize mu bitero bivugwa ko byagabwe mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda mu cyumweru gishize.

Ibyo bitero bivugwa bikimra kuba ku matariki ya kane n’iya gatanu z’ukwezi kwa cumi, poliyi y’u Rwanda yatangaje ko abaturage 14 bishwe n’ababigabye abandi 18 barakomereka.

Inzego zishinzwe umutekano kandi zavuze ko abagera kuri 19 mu bagabye ibyo bitero bishwe, zigata muri yombi batanu muri bo. Bamwe mu bafashwe bavuze ko ari abarwanyi ba FDLR ndetse na RUD-Urunana. Abaturage byahitanye bashinguwe ku cyumwru tariki ya 6 mu mirengte ya kinigi na Musanze.

Icyumweru kimwe y’uko ibi bitero bikozwe, abavugizi b’umutwe wa FDLR n’uwa RUD Urunana babwiye Ijwi ry’Amerika ko nta ruhare ingabo z’iyo mitwe zagize mu bitero byagabwe mu duce twa Burera na Kinigi. Bavuganye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Venuste Nshimiyimana uri I Londres mu Bwongereza.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:08 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG