Uko wahagera

Indege Yahitanye Umunani Barimo Abarinda Perezida muri Kongo


Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo habaye impanuka y’indege itwara imizigo yahitanye abantu umunani barimo abakozi b’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, avuga ko mu baguye muri iyo mpanuka harimo umushoferi bwite wa Perezida Tshisekedi, na bamwe mu basirikari bamurinda.

Iyo ndege yahanutse ubwo yari mu nzira yerekeza mu murwa mukuru Kinshasa ivuye I Goma, nk’uko byemejwe n’ibiro bishinzwe iby’indege za gisivili. Yari imaze iminota 59 mu kirere. Kugeza ubu nta mpamvu iramenyekana yateje iyo mpanuka.

Amakuru y’iyo mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa Antonov akimenyekana, abaturage amagana biganjemo abakunzi ba Perezida Tshisekedi bahise bajya mu mihanda. Bakekaga ko iyo mpanuka yaba yatewe n’abashaka guhirika ubutegetsi.

Si ubwa mbere muri Kongo haba impanuka z’indege. Mu mwaka wa 2017 na none impanuka y’indege y’Antonov yahitanye abantu 12 hafi y’umurwa mukuru Kinshasa.

Mu 1996, habaye indi mpanuka ikomeye yahitanye abantu benshi ubwo indege yarenze ikibuga ikagwa mu isoko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG