Ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, ritaranemerwa n’amategeko muri icyo gihugu, riravuga ko ntaho rihuriye n’ibitero biherutse kugabwa mu majyaruguru y’u Rwanda. Ibyo bitero byahitanye abaturage 14 abandi babarirwa muri za mirongo barakomereka.
Ibyo Madamu Ingabire Victoire arabivuga mu gihe urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rukomeje kumuhamagaza ngo abazwe kuri ibyo bitero, nk’uko yabibwiye umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Geoffrey Mutagoma uri I Washington.
Inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zatangaje ko zishe abari bateye 19, zigata muri yombi abagera kuri batanu.
Facebook Forum